UDPR irakangurira Abanyarwanda kurangwa n’indangagaciro mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32

UDPR irakangurira Abanyarwanda kurangwa n’indangagaciro mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32

Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) ryatangaje ko mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ingenzi ko buri wese arangwa n’indangagaciro z’ubumuntu, ubupfura, ubwitange n’urukundo.

Mu itangazo dufitiye Kopi risinyweho n’Umuyobozi mukuru w’Ishyaka rya UDPR, Depite NIZEYIMANA Pie, ryagenewe abanyamakuru; iri shyaka ryibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni imwe, bishwe urubozo bazira uko bavutse. Ryashimangiye ko iki ari igihe cyo kuzirikana ayo mateka mabi, ariko hanashimangirwa indangagaciro zubaka igihugu.

UDPR yanagarutse ku ruhare rukomeye rw’Ingabo za RPF-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, zikanarokora Abatutsi bari bari kwicwa. Iri shyaka ryagaragaje ko abo bitangiye igihugu bakwiye guhora bashimirwa no kuzirikanwa kubera ubutwari bagaragaje.

Nubwo Jenoside yasize igihugu cyarashegeshwe n’ingaruka zirimo ihungabana, impfubyi, abapfakazi n’ibikorwaremezo byangiritse, UDPR igaragaza ko mu myaka 32 ishize u Rwanda rumaze kugera ku iterambere rigaragara. Uyu munsi, igihugu kirangwa n’umutekano usesuye, ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’iterambere mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu n’imibereho myiza.

Iri shyaka rishimangira ko ibyo byagezweho byose bifitanye isano n’imiyoborere myiza iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, watumye u Rwanda rugera ku rwego rwo kwakira inama mpuzamahanga no kuba igihugu gifite ijambo ku ruhando mpuzamahanga.

UDPR kandi yifurije Perezida wa Repubulika n’umuryango we, inzego zose z’igihugu, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda gukomera muri ibi bihe byo kwibuka.

By’umwihariko, iri shyaka ryasabye abayoboke baryo kwitabira gahunda zose zijyanye no kwibuka, no gukomeza gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside. Ryabibukije kandi gukomeza kubumbatira ubumwe n’ubwiyunge, no gutoza urubyiruko gushyira imbere ubunyarwanda nk’inkingi y’ubusugire bw’igihugu.

UDPR isoza ivuga ko amahoro n’umutekano ari ibintu bidashobora kugurwa, ahubwo ko bishingira ku ruhare rwa buri Munyarwanda, bityo buri wese akwiye kubirinda no kubisigasira.

Insanganyamatsiko igira iti: “Twibuke Twiyubaka.”

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui