Ambasaderi Urujeni yashyikirije Slovenia impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Ambasaderi Urujeni yashyikirije Slovenia impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Ambasaderi Urujeni Feza Bakuramutsa yagejeje kuri Perezida wa Slovenia, Nataša Pirc Musar, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Iki gihugu kiri mu Majyepfo y’Uburayi bwo Hagati.

Uyu muhango wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu mu Murwa Mukuru, Ljubljana.

Ubusanzwe, igikorwa nk’iki cyerekana ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye mu nzego zibifitiye akamaro.

Arangije gutanga izo mpapuro, Ambasaderi Urujeni Feza Bakuramutsa yaganiriye na Perezida Nataša Pirc ku kamaro ko guteza imbere ingamba zigamije koroshya ubucuruzi, ishoramari n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Slovenia.

Urujeni Feza Bakuramutsa asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Liechtenstein, i Vatican no mu miryango mpuzamahanga ikorera i Genève.

Umubano w’u Rwanda na Slovenia nturakataza cyane gusa ibiri gukorwa byerekana ko uzakomera kurushaho.

Ushingiye nanone no k’ubufatanye bw’u Rwanda n’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), aho Slovenia ari umunyamuryango.

Aho ibihugu byombi bishaka kongera imbaraga ni mu guteza imbere ibikorwa mu kubungabunga amahoro, ubufatanye mpuzamahanga, iterambere rirambye, ishoramari, ikoranabuhanga, uburezi n’ubucuruzi.

Mu mwaka wa 2025, itsinda ry’abahagarariye Guverinoma ya Slovenia, abafatanyabikorwa mu iterambere, abikorera ndetse n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi basuye u Rwanda bagamije kurushaho gusuzuma amahirwe y’ishoramari n’ubufatanye arurimo.

Ibihugu byombi byishimira intambwe imaze guterwa mu kugera ku masezerano y’ubutwererane mu bukungu, ndetse ibiganiro bikaba bikomeje ku gushyiraho ingamba zoroshya ubucuruzi n’ishoramari bikorwa hagati y’ibihugu byombi.

Mu mwaka wa 2027, u Rwanda ruzakira inama izahuza Slovania na Afurika.

Slovenia ni igihugu cyo mu Burayi gifite ubukungu buteye imbere ugereranyije n’ibindi bihugu byinshi byo mu Burayi bwo Hagati n’Uburasirazuba.

Bimwe mu biranga ubukungu bwayo ni inganda zikora ibicuruzwa byoherezwa hanze imodoka, ibikoresho by’amashanyarazi, imiti n’ibindi.

Ifite urwego rwiza rw’ubukerarugendo, cyane cyane kubera ibiyaga, imisozi n’ahantu nyaburanga, kikaba igihugu gikoresha ifaranga ‘rusange’ ry’i Burayi bita Euro.

Umusaruro mbumbe ku muntu (GDP per capita) uri mu rwego rwo hejuru ugereranyije n’ibihugu byinshi byo mu karere Slovania iherereyemo.

Ifite igipimo gito cy’ubushomeri n’urwego rwiza rw’imibereho y’abaturage.

Muri make, Slovenia ni igihugu gifite ubukungu  buteye imbere cyane, bushingiye ku ngan

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui