UDPR: Kwibohora32 ni urugendo rwo kubungabunga ibyagezweho no kubyagura

UDPR: Kwibohora32 ni urugendo rwo kubungabunga ibyagezweho no kubyagura

Mu gihe Abanyarwanda bizihiza isabukuru y’imyaka 32 ishize u Rwanda rubohowe, Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) ryatangaje ko Kwibohora atari ukwibuka amateka gusa, ahubwo ari umwanya wo kongera kwiyemeza kubungabunga ibyagezweho no gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, umutekano n’iterambere.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 4 Nyakanga 2026, ririho n’umukono wa Perezida w’Ishyaka UDPR, Depite NIZEYIMANA Pie, ryavuze ko umunsi wo Kwibohora ari ikimenyetso cy’urugendo rwahinduye amateka y’u Rwanda, nyuma y’uko Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zikabohora Igihugu.

Iri shyaka rivuga ko kuva icyo gihe u Rwanda rwabashije kugera ku ntambwe ishimishije mu miyoborere, umutekano, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ibintu rivuga ko bikwiye kurindwa no kurushaho gutezwa imbere.

UDPR yagaragaje ko ibyagezweho muri Gahunda ya Mbere y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1) byerekana urugendo rw’iterambere igihugu cyanyuzemo. Yavuze ko ubukungu bwazamutse ku mpuzandengo ya 7% buri mwaka, abafite amashanyarazi bagera kuri 76.3%, icyizere cyo kubaho kikagera ku myaka 69.9, ndetse hakubakwa ibikorwa remezo birimo imihanda, amashuri, ibigo nderabuzima n’inganda.

Nk’uko iri tangazo ribivuga, ibyo byatanze umusingi wa Gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere (NST2) izashyira imbaraga mu guhanga imirimo itanga umusaruro, kuzamura ireme rya serivisi za Leta, guteza imbere uburezi, kugabanya igwingira n’imirire mibi, no kongera ibyoherezwa mu mahanga.

UDPR ivuga ko ibyo ari ibimenyetso bigaragaza ko “kwibohora ari urugendo rukomeje”, ishimangira ko buri Munyarwanda afite inshingano zo kubungabunga ibyo igihugu kimaze kugeraho no kubibyaza umusaruro urushijeho.

Iri shyaka ryashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku buyobozi bwe, rinashimira Intwari zose zatanze ubuzima n’imbaraga mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ryashimiye kandi Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’izindi nzego z’umutekano kubera uruhare zikomeje kugira mu kurinda umutekano w’Igihugu n’uw’abaturage, ndetse n’uruhare rwazo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no gutabara abaturage mu bihugu bitandukanye.

Mu butumwa bwayo, UDPR yanashimiye Abanyarwanda bakomeje gukora inshingano zabo bafite umurava n’ubunyangamugayo, ivuga ko uruhare rwabo ari rwo rukomeza kubaka igihugu gifite ubumwe n’ubudaheranwa.

Iri shyaka ryanasabye Abanyarwanda gukomeza kurinda ubusugire bw’Igihugu, kwihaza mu bukungu, kwimakaza imiyoborere myiza no gusigasira indangagaciro z’ubumwe, ubupfura, ubutwari no kwigira.

Ryaboneyeho kwamagana abakwirakwiza ibinyoma n’abagoreka amateka y’u Rwanda, cyane cyane abifashisha imbuga nkoranyambaga mu gusebya Igihugu, risaba Abanyarwanda gukomeza kubarwanya no kurinda ukuri kw’amateka.

By’umwihariko, UDPR yahamagariye urubyiruko gukoresha neza amahirwe rufite binyuze mu kwiga, guhanga udushya, kwitabira ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence), ivuga ko ari zo nkingi zizafasha u Rwanda gukomeza urugendo rwo kwigira no kwihaza.

Iri shyaka ryasoje ryifuriza Abanyarwanda umunsi mwiza wo kwizihiza Kwibohora32, ribashishikariza gukomeza kuba abafatanyabikorwa mu kubaka igihugu kirangwa n’umutekano, ubumwe n’iterambere rirambye.

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui