RNIT Iterambere Fund yujuje imyaka 10 imaze gukusanya arenga miliyari 145 Frw, ishorwamo n’abarenga ibihumbi 350
Ikigo Rwanda National Investment Trust Ltd (RNIT Ltd) kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026 cyizihije imyaka 10 ikigega RNIT Iterambere Fund kimaze gishinzwe, gitangaza ko cyakusanyije arenga miliyari 145 Frw ndetse kikaba kimaze gukurura abarenga ibihumbi 350 bashora imari binyuze muri gahunda y’ishoramari rihuriweho (Collective Investment Scheme).
Iki kigega cyashinzwe mu 2016 hagamijwe guteza imbere umuco wo kuzigama no gushora imari mu Banyarwanda, binyuze mu buryo bworoshye, bwizewe kandi bucungwa n’abanyamwuga.
Mu myaka icumi ishize, amafaranga yose amaze gushorwa muri iki kigega hamwe n’ayasubijwe ba nyirayo kugira ngo bongere bayashore mu yindi mishanga ageze ku miliyari zirenga 145 Frw.
Muri icyo gihe kandi, umutungo w’iki kigega (Assets Under Management-AUM) wageze kuri miliyari zisaga 86 Frw, uvuye munsi ya miliyari imwe mu mwaka wa mbere cyatangiraga ibikorwa.
RNIT ivuga ko umubare w’abashoramari wakomeje kuzamuka, aho kugeza ubu ifite konti zisaga ibihumbi 90 zanditswe n’abafite imigabane (Unit Holders) barenga ibihumbi 350, barimo abantu ku giti cyabo, ibimina, amakoperative, urubyiruko, abanyeshuri, imishinga mito n’iciriritse, ibigo n’imiryango.
Mu mwaka wa 2025 wonyine hafunguwe konti nshya zirenga ibihumbi 40, ibintu ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko bigaragaza icyizere Abanyarwanda bagenda bagirira gahunda zo kwizigamira no gushora imari.
Ikigega kandi cyatanze inyungu mpuzandengo zirenga 11% ku mwaka mu myaka 10 ishize, mu gihe agaciro k’umugabane umwe (Net Asset Value-NAV) kavuye ku mafaranga 100 mu 2016 kakagera ku mafaranga 274 mu 2026.
Amafaranga yakusanyijwe mu mwaka wa 2025 yonyine ageze kuri miliyari 59 Frw, bikaba ari byo byinjije amafaranga menshi kurusha indi myaka yose iki kigega kimaze gukora.
RNIT mu mibare (2016–2026)
| Icyagezweho | Imibare |
| Amafaranga amaze gukusanywa | 145+ miliyari Frw |
| Umutungo w’ikigega (AUM) | 86+ miliyari Frw |
| Konti zafunguwe | 90,000+ |
| Abafite imigabane | 350,000+ |
| Konti nshya za 2025 | 40,000+ |
| Inyungu mpuzandengo | 11%+ ku mwaka |
| NAV | 100 Frw (2016) → 274 Frw (2026) |
| Amafaranga yakusanyijwe muri 2025 | 59 miliyari Frw |
RNIT ivuga ko uretse gufasha abaturage kwizigamira no gushora imari, yanagize uruhare mu kongera ubumenyi ku bijyanye n’imari n’ishoramari binyuze mu bukangurambaga bwakorewe hirya no hino mu gihugu ku bufatanye n’inzego za Leta, abikorera, amashuri, za kaminuza, amadini, amakoperative, ibimina, abakoresha, Abanyarwanda baba muri Diaspora ndetse n’itangazamakuru.

Umuyobozi Mukuru wa RNIT Ltd, Jonathan Gatera, yavuze ko iyi sabukuru ari umwanya wo gushimira icyizere abashoramari bakomeje kugirira iki kigega.
Yagize ati: “Umusaruro wa RNIT Iterambere Fund ni uw’umushoramari wese wahisemo kuzigamira intego ze n’ahazaza hatanga ikizere. Mu myaka icumi ishize twagaragaje ko kuzigama mu buryo buhoraho, gucunga neza ishoramari hakoreshejwe ubunyamwuga no kubahiriza amahame y’imiyoborere myiza bishobora guhindura ubuzima bw’abaturage kandi bikagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.”
Yongeyeho ko mu myaka 10 iri imbere bazibanda ku kwagura serivisi z’imari zikagera kuri benshi, gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi no korohereza buri Munyarwanda gushora imari.

Ku ruhande rwe, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA), Romeo NGARAMBE, yavuze ko uru rwego ruzakomeza gushimangira amategeko n’amabwiriza agenga isoko ry’imari, kurinda uburenganzira bw’abashoramari no kongera icyizere cyabo.
Ati: “Intego yacu ikomeje kuba ugushimangira uburenganziran’umutekano by’abashoramari kugira ngo icyizere cy’abazigamaamafaranga kidahungabana na rimwe. Turakomeza kandi guteza imbere imikorere iboneye n’ubunyamwuga ku isoko ry’imari, gushishikariza guhanga udushya mu bicuruzwa by’ishoramari bikenewe n’ibyiciro bitandukanye by’abaturage, no kongera ubukangurambaga n’ubumenyii ku bijyanye n’ishoramari, cyane cyane ku bafite amafaranga make n’aciriritse. Ibi bizakomeza guteza imbere ishoramari ryo mu gihugu ndetse n’irituruka hanze yacyo.”
Yavuze kandi ko hazakomeza gutezwa imbere ubukangurambaga bugamije gufasha abaturage benshi, cyane cyane abafite ubushobozi buke n’abatangira gushora imari bwa mbere, kugira ubumenyi ku mahirwe ari ku isoko ry’imari.

Mu bashoramari bamaze kungukira muri RNIT Iterambere Fund harimo na Rwiyemezamirimo, Mutesi Scovia watangiye gushora imari mu ba mbere ubwo iki kigega cyashingwaga.
Avuga ko gutangirira ku mafaranga make bitamubujije kubaka umuco wo kwizigamira no kubona inyungu z’ishoramari.
Ati: “Natangiriye ku mafaranga make ashoboka, ariko uko imyaka yagiye ishira nabonye amafaranga yanjye agenda yiyongera. Byanyigishije kwizigamira no guteganyiriza ejo hanjye hazaza”.
Uyu mugore ahamagarira bagenzi be kugira umuco wo kwizigamira, cyane ko no muri rusange iki kigo gitangaza ko imibare y’abagore n’urubyiruko ikiri hasi cyane ugereranyije n’imibare y’ibindi byiciro bafite.
Mu gihe RNIT Iterambere Fund itangiye indi myaka icumi, ubuyobozi bwayo buvuga ko buzashyira imbaraga mu kongera ubwizigame bw’Abanyarwanda, kwagura ishoramari rikoresheje ikoranabuhanga, guteza imbere ubumenyi mu by’imari no kongera ibicuruzwa by’ishoramari, mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere rirambye ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Amafoto:




