RWANDA FDA yahagaritse itumizwa mu mahanga rya Ethanol

RWANDA FDA yahagaritse itumizwa mu mahanga rya Ethanol

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) rwatangaje ko ruhagaritse icuruzwa n’ikoreshwa rya Alukoro (Ethanol/Neutral Spirit) mu Rwanda hose, mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurengera ubuzima bw’abaturage nyuma y’uko byagaragaye ko hari abayikoresheje nabi mu gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byahitanye ubuzima bwa bamwe, abandi bikabasigira ubumuga budakira.

Ni icyemezo cyatangajwe ku wa 31 Nyakanga 2026, gishingiye ku Itegeko Nº 003/2018 ryo ku wa 9 Gashyantare 2018 rishyiraho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byarwo, cyane cyane ibiteganywa mu ngingo ya 9, igika cya kabiri.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Rwanda FDA yavuze ko yafashe iki cyemezo mu rwego rwo gukomeza kurinda ubuzima bw’abaturage, isaba abatumiza iibyo bicuruzwa, ababicuruza, ababikoresha n’abaturage muri rusange kubyubahiriza.

Iryo tangao rigira riti: “Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage, Rwanda FDA iramenyesha abakora ibicuruzwa, abatumiza mu mahanga, abadandaza n’abaturage muri rusange ibi bikurikira: Impushya zose zo gutumiza mu mahanga Alukoro (Ethanol/Neutral Spirit) zatanzwe na Rwanda FDA, zirahagaritswe kandi zivanweho guhera ubu; Ubusabe bwose bwagejejwe kuri Rwanda FDA bwo gutumiza mu mahanga Alukoro (Ethanol/Neutral Spirit), burahagaritswe kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.”

Ibi bivuze ko ibikorwa byose byo gutumiza, gukwirakwiza no gukoresha Alukoro (Ethanol) bikorwa hashingiwe kuri izo mpushya bihagaritswe kugeza igihe uru rwego ruzatangariza amabwiriza mashya.

Iki cyemezo kije nyuma y’uko mu bihe bitandukanye hagaragaye ikoreshwa nabi rya Alukoro (Ethanol) mu gukora no kuvanga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, byagiye biviramo bamwe mu baturage kubura ubuzima, mu gihe abandi bahuye n’ingaruka zikomeye zirimo ubumuga budakira nko guhuma n’indara zidakira zirimo umwijima n’impyiko zikangirika.

Ibi bije kandi mu gihe inzego zitandukanye mu gihugu zikomeje ubukangurambaga bwo kurwanga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bimaze igihe bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage babinyoye.

Mu mezi ashize, inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Rwanda FDA n’iz’umutekano zakunze gufata ibinyobwa byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse zinaburira abaturage kwirinda ibinyobwa bikorerwa ahantu hatazwi cyangwa bitujuje ubuziranenge, kubera ingaruka zikomeye bishobora kugira ku buzima.

Ubusanzwe Alukoro (Ethanol) cyangwa Neutral Spirit ni ikinyabutabire gikoreshwa cyane mu nganda zitandukanye. Ikoreshwa mu gukora ibinyobwa bisembuye nka vodka, gin n’izindi nzoga, gukora imiti isukura irimo nka sanitizer, gutunganya amavuta yo kwisiga n’imibavu, ndetse no mu gusukura ibikoresho bya laboratwari.

Mu Rwanda, ethanol yari isanzwe ikoreshwa n’inganda zemerewe mu gukora ibicuruzwa bifite ubuziranenge, harimo ibinyobwa n’imiti.

Gusa byagiye bigaragara ko hari aho yakoreshejwe mu gukora inzoga zitemewe cyangwa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bigahinduka uburozi bwateza ubumuga cyangwa urupfu.

UFITINEMA Aime Gerard

impuruza

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui