Mu bihugu biri ku rutonde rw’ibihugu Google yemerera kwinjiza amafaranga kuri YouTube, uRwanda ntirurimo
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasobanuye ko u Rwanda rutarashyirwa ku rutonde rw’ibihugu YouTube yemereye gukorerwamo ibikorwa byo kwinjiza amafaranga binyuze mu kwamamaza, ibintu bituma abakora ibikubiyemo kuri uru rubuga bari mu Rwanda batabasha kwinjira muri gahunda ya YouTube Partner Program bakurikije ibisabwa muri iki gihe.
Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ibiganiro n’urubyiruko mu kiganiro ‘Meet The President’, cyagarutse ku bibazo bitandukanye birimo n’imbogamizi abakora ibikubiyemo ku mbuga nkoranyambaga bahura na zo mu kwinjiza amafaranga.
Muri iki kiganiro, Minisitiri Paula Ingabire yasobanuye ko mu mbogamizi zituma kwinjiza amafaranga binyuze ku mbuga nkoranyambaga bitarorohera abakora ibikubiyemo mu Rwanda, harimo ibisabwa kugira ngo ibyo bikorwa byemererwe mu gihugu ndetse n’uburyo amafaranga yinjizwa ashobora kwishyurwa abayakoreye.
Yavuze ko hari ibiganiro biri gukorwa n’ibigo birebwa n’iki kibazo, birimo PayPal na Equity Bank Rwanda, hagamijwe gushaka uburyo bworoshya iyishyurwa ry’abakora ibikubiyemo. Yongeyeho ko ibigo byaganiriweho kuri iki kibazo, ku buryo mu gihe ibindi bihugu byakongerwa ku rutonde rw’ibyemerewe, u Rwanda na rwo rwazagerwaho.
Minisitiri Paula yasobanuye impamvu YouTube Ads zitaboneka mu Rwanda
Nyuma y’ibi bisobanuro, umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga witwa Jacques yabajije Minisitiri Paula impamvu mu biganiro ku kwinjiza amafaranga ku mbuga nkoranyambaga hadakunze kuvugwa ikibazo cy’amatangazo yo kuri YouTube.
Yagize ati: “Minister yasobanuye ibya Monetisation kuri Social Media ariko kuri YouTube ntabwo ajya avuga kuri Ads impamvu zahagaze. Nyakubahwa Minisitiri Ingabire Paula kuri YouTube ntabwo Google izi ko Ads zifunze.”
Mu kumusubiza, Minisitiri Paula yasobanuye ko ikibazo kidashingiye gusa ku buryo amafaranga yishyurwa, ahubwo ko gifitanye isano n’ibihugu YouTube yemereye gukorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bishingiye ku kwamamaza.
Yagize ati: “Wiriwe Jacques, ushatse kuvuga iki ngo Google ntabwo izi ko ads zifunze? Amabwiriza ya Google yasubiwemo avuga kwamamaza kuri YouTube (Ads) bikorwa mu bihugu uru rubuga rwemerewe gukoreramo ubucuruzi bwo kwamamaza (Monetization). U Rwanda ntirurashyirwa kuri uru rutonde, kandi na YouTube Partner Program ntirarahagera.”
Ibi bisobanuro bigaragaza ko ikibazo cy’u Rwanda kidashobora gukemurwa no kuvuga gusa ko Google ikwiye kumenya ko amatangazo atagaragara cyangwa ko hari ikibazo cy’uburyo amafaranga yishyurwa.
Igihugu kigomba kubanza kuba mu bihugu YouTube yemereye ibikorwa bijyanye no kwamamaza no kwinjiza amafaranga, kugira ngo abakora ibikubiyemo bashobore gusaba kwinjira muri gahunda zibemerera kubona amafaranga binyuze ku rubuga.
Monetization na Ads bisobanuye iki kuri YouTube?
Mu rwego rwo gusobanukirwa n’iki kibazo, ni ngombwa gutandukanya amagambo abiri akunze gukoreshwa nk’aho asobanuye ikintu kimwe: ‘Ads’ na ‘Monetization’.
‘Ads’ ni amatangazo yamamaza agaragara kuri YouTube, urugero nk’amashusho yamamaza umuntu abanza kureba mbere yo kureba video yashatse, cyangwa amatangazo agaragara mu gihe ayireba. Ibyo ni byo bituma ibigo n’abacuruzi bageza ubutumwa bwabo ku bantu bakoresha urubuga.
‘Monetization’ yo ni uburyo bwo kwinjiza amafaranga binyuze ku bikubiyemo umuntu ashyira kuri YouTube. Mu buryo bumwe, umuhanzi, umunyamakuru cyangwa undi ukora amashusho ashobora kwinjiza amafaranga iyo amatangazo agaragajwe ku mashusho ye, bitewe n’amategeko n’ibisabwa n’urubuga.
Kugira ngo umuntu ashobore kwinjiza amafaranga mu buryo busanzwe binyuze ku matangazo yo kuri YouTube, akenera kuba yujuje ibisabwa kugira ngo yemererwe kwinjira muri YouTube Partner Program (YPP), gahunda ya YouTube ihuza urubuga n’abakora ibikubiyemo kugira ngo bashobore kwinjiza amafaranga.
Ibi bisobanuye ko kuba umuntu afite umuyoboro wa YouTube ufite abayikurikira benshi cyangwa amashusho arebwa n’abantu benshi bidahita bimuha uburenganzira bwo kwinjiza amafaranga. Igihugu abarizwamo na cyo kigomba kuba cyemerewe iyi gahunda, kandi umuyoboro we ugomba kuba wujuje ibisabwa na YouTube.
Kuba u Rwanda rutari ku rutonde bisobanuye iki?
Mu rutonde Google yashyize ahagaragara rw’ibihugu YouTube yemereye gukorerwamo ibikorwa byo kwamamaza byinjiriza urubuga amafaranga, u Rwanda ntirurimo. Muri Afurika, ibihugu birimo Kenya, Uganda, Tanzania, Ghana, Nigeria na Afurika y’Epfo biri kuri uru rutonde.
Google isobanura ko abamamaza bashobora guhitamo kwereka abantu amatangazo yabo mu bihugu YouTube yatangijemo serivisi zayo z’ubucuruzi zishingiye ku kwamamaza. Ibi bituma aho amatangazo ashobora kwerekanirwa hagira uruhare mu mikorere y’isoko ry’ubucuruzi rya YouTube.
Bityo, kuba u Rwanda rutari kuri uru rutonde bisobanuye ko rutaremererwa muri ubu buryo bwihariye bw’isoko rya YouTube. Abakora ibikubiyemo bari mu Rwanda ntibashobora kwinjira muri YouTube Partner Program binyuze mu gihugu cyabo mu gihe iki gihugu kitarashyirwa mu byemerewe, nubwo bashobora kuba bafite amashusho arebwa n’abantu benshi.
Icyakora, ibi ntibivuze ko nta matangazo ashobora kugaragara kuri YouTube mu gihe umuntu ari mu Rwanda, cyangwa ko nta Munyarwanda ushobora kubona amafaranga ayo ari yo yose akomoka ku bikorwa bifitanye isano na YouTube.
Ikibazo cyibandwaho ni uburenganzira bwo kwinjira muri gahunda ya YouTube yemera abayikoreraho ibikubiyemo bakinjiza amafaranga binyuze ku matangazo, hashingiwe ku gihugu bemerewe gukoreramo.
Ni iki Google ishingiraho mu kwemerera igihugu?
Google ntigaragaza ku rutonde rwayo rusanzwe rw’ibihugu byemerewe kwamamaza kuri YouTube ibisabwa byose cyangwa amanota igihugu kigomba kuba gifite kugira ngo cyongerweho. Bityo, ntibikwiye kuvuga ko hari ikintu kimwe runaka, nko kugira banki runaka cyangwa uburyo bwo kwishyura gusa, gihita gituma igihugu cyemererwa.
Ariko, mu buryo rusange, kwagura serivisi nk’izi bisaba ko urubuga rushobora gukorera mu gihugu runaka hakurikijwe ibisabwa mu bucuruzi, uburyo bwo gushyigikira ibikorwa by’abamamaza n’abakora ibikubiyemo, ndetse n’uburyo amafaranga ashobora kwakirwa no kwishyurwa.
Ku muntu ukora ibikubiyemo, ibisabwa birimo kuba atuye mu gihugu cyangwa akarere YouTube Partner Program ibonekamo, kubahiriza amategeko agenga kwinjiza amafaranga kuri YouTube, kutagira ibihano bikomeye bikigaragara ku muyoboro we no kuzuza ibindi bipimo byagenwe na YouTube.
Ibyo bipimo bishobora kubamo umubare w’abakurikira n’amasaha amashusho amaze arebwa, bitewe n’ubwoko bwa gahunda umuntu asaba kwinjiramo.
Ni ngombwa kandi kumenya ko urutonde rw’ibihugu YouTube yemereye kwerekamo amatangazo atari ko buri gihe ruba rusa neza n’urw’ibihugu YouTube Partner Program ibonekamo. Ni gahunda zifitanye isano, ariko zifite intego n’ibisabwa bitandukanye.
Kugeza ubu, nta tariki yemejwe mu bisobanuro byatanzwe na Minisitiri Paula izwiho kuba ari yo u Rwanda ruzashyirirwaho kuri uru rutonde.
Icyagaragajwe ni uko hari ibiganiro biri gukorwa ku mbogamizi zijyanye no kwishyura abakora ibikubiyemo, ndetse ko u Rwanda rwiteguye kugerwaho mu gihe Google yakwagura urutonde rw’ibihugu byemerewe.
Habimana Bonaventure