Canal+ Rwanda yazanye poromosiyo y’imikino, inatangaza ibindi bishimisha abakunzi bayo

Canal+ Rwanda yatangaje poromosiyo y’iminsi 30 igamije gufasha abakunzi b’imikino gukurikirana shampiyona zitandukanye zatangiye muri Nzeri, mu gihe abakunzi ba sinema na bo bazahabwa amahirwe yo gukurikira ibihangano bitandukanye birimo filime ‘What a Day’ ya Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, yatoranyijwe mu iserukiramuco rizabera mu Bufaransa.

Mu ntangiriro za Nzeri 2026, Canal+ Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, igaruka ku bikorwa bitandukanye iteganyiriza abakiriya bayo muri uku kwezi, by’umwihariko ku bijyanye n’imikino n’imyidagaduro.

Iki kigo cyatangaje poromosiyo y’iminsi 30 igenewe abafite ifatabuguzi rya Ikaze rya 6,000 Frw, aho umukiriya ashobora kubona channels z’imikino zitandukanye mu gihe cy’ukwezi.

Aime Abizera, Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, yavuze ko iyi poromosiyo yaje mu gihe shampiyona nyinshi zongeye gutangira, bityo abakunzi ba siporo bakaba bashobora kubona imikino myinshi batongeye kwishyura amafaranga menshi.

Ati: “Hari abantu basanzwe bagura kuri ya mafatabuguzi ya mbere iyo twita Ikaze y’amafaranga y’u Rwanda 6,000 ariko ugasanga uri kureba Ligue yo mu Bufaransa gusa. Muri iyi minsi turabasaba na none kugura ifatabuguzi rya 6,000, uzahabwa mu gihe cy’iminsi 30 channels zose za siporo cyangwa imikino uzashobora gukurikirana.”

Abizera yavuze ko Canal+ yateguye iyi poromosiyo y’umwihariko kuko Nzeri ari ukwezi kurangwa no gutangira cyangwa gukomeza kwa shampiyona nyinshi, ku buryo abakunzi b’imikino baba bafite ibyo gukurikirana byinshi.

Ati: “Turabizi ukwa 9 ni ukwezi kuba gukomeye ku Banyarwanda, natwe twagerageje kuzana iyi poromosiyo ibafasha kureba siporo. Muri make, icyo dushaka ni uko abantu baruhuka nimugoroba hamwe n’iyo myidagaduro, ukaruhuka uzi ko kuri bya 6,000 Frw ushobora kureba siporo yose.”

Ku bafite ifatabuguzi rya 20,000 Frw

Ku bakiriya basanzwe bakoresha ifatabuguzi rya Zamuka na Siporo rya 20,000 Frw, Canal+ Rwanda yavuze ko na bo hari inyungu zongerewe kuri serivisi zabo, aho bashobora kubona channels zirenga 650 zirimo iz’imikino, filime, series n’amakuru.

Abizera yabigereranyije n’impano Canal+ yahaye abakiriya bayo.

Ati: “Ku bantu basanzwe bishyura ifatabuguzi rya Zamuka na Siporo rya 20,000, icyo twakoze ni uko mwebwe twabahaye ama channels yose. Uraza kureba ama channels arenga 650 harimo films, series, harimo amakuru yose, za CNN. Muri make, abakiriya bacu twabasubije ikibazo bari bafite, twabahaye impano ya Noheli mbere ya Noheli.”

Uretse ruhago, abakunzi ba siporo bashobora gukurikirana indi mikino irimo amagare, Formula 1, tennis, rugby, basketball na boxing, ikaba inyuzwa kuri channels zitandukanye za Canal+ Sport.

Ibi bivuze ko abakunzi b’imikino bashobora guhitamo hagati ya Canal+ Sport 1, 2, 3, 4 na 5, bitewe n’imikino iri gutambuka.

Canal+ yongereye uburyo bwo kurebera kuri telefoni

Canal+ Rwanda kandi yavuze ko abakiriya batagomba guhangayikishwa no kuba batari mu rugo mu gihe porogaramu bakunda iri gutambuka.

Ibi bishoboka binyuze kuri Canal+ App, ituma umukiriya areba televiziyo kuri telefoni, mudasobwa cyangwa tablet.

Abizera yavuze ko iyi serivisi igamije gutuma amafaranga umukiriya yishyura ku ifatabuguzi atarangirira ku gukoresha decoder gusa.

Ati: “Canal+ yazanye application yitwa App Canal+ igufasha kureba televiziyo kuri telefoni, kuri computer cyangwa kuri tablet. Muri make turi gukora ibishoboka ngo bya 6,000 cyangwa 20,000 uba ushoye ushobore no kubisanga kuri telefoni.”

Ibikoresho byo gutangirana na Canal+ bigura 10,000 Frw

Canal+ Rwanda yanagarutse ku bikoresho umukiriya mushya akenera kugira ngo atangire gukoresha serivisi zayo.

Yavuze ko ibikoresho birimo decoder, telecommande, isahane, imigozi n’amabuye ya telecommande biri ku giciro cya 10,000 Frw.

Umukiriya kandi ashobora gutangirana n’ifatabuguzi rya Zamuka rya 10,000 Frw, agahabwa umutekinisiye wemewe na Canal+ ku giciro cya 10,000 Frw.

Muri ayo 10,000 Frw y’umutekinisiye harimo serivisi ye, amafaranga yo gutwara ibikoresho ndetse na garanti y’umwaka, ku buryo igiteranyo cy’ibyo byose kigera kuri 30,000 Frw.

Sinema nyarwanda na yo iri mu byitezwe

Mu bindi byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru, harimo ibikorwa bya sinema, aho filime nyarwanda ‘What a Day’ ya Niyitegeka Gratien, uzwi nka Papa Sava, yatoranyijwe kuzerekanwa mu iserukiramuco mpuzamahanga L’Afrique Fait Son Cinéma rizabera i Paris mu Bufaransa.

Iri serukiramuco ryatangijwe mu 2019 i Paris, rishingwa na Blaise Pascal Tanguy, rigamije guteza imbere sinema yo muri Afurika no mu Birwa bya Caraïbes.

Muri uyu mwaka, rizaba ku nshuro ya munani, rikazabera i Paris kuva ku wa 5 kugeza ku wa 14 Ugushyingo 2026, aho ‘What a Day’ iri mu mafilime yatoranyijwe kuzerekanwa.

Papa Sava yavuze ko kuba filime ye yaratoranyijwe mu iserukiramuco mpuzamahanga ari ikimenyetso cy’uko ibihangano bikozwe n’Abanyarwanda bishobora kugera ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Biba ari iby’agaciro buri gihe iyo ukoze igikorwa ukabona abandi bacyakiriye neza. Nkomeje kwishimira kuba filime yanjye iri gutoranywa mu zemerewe kwerekanwa muri aya maserukiramuco akomeye ku Isi.”

‘What a Day’ ivuga ku mumotari witwa Egide uba mu buzima bugoye kubera ubukene, akaza gufata icyemezo cyo kwiba igikapu yibwira ko arimo bushobora kuba amafaranga cyangwa ibindi bintu byamufasha kwigobotora ubukene.

Nyamara ahita ahura n’akaga gakomeye ubwo amenya ko igikapu yibye kirimo umurambo w’uruhinja.

Mu kugerageza guhisha ibimenyetso, ibintu birushaho gukomera kuko yisanga ageretsweho imirambo y’abantu barenga bane.

Iyi filime yamurikiwe bwa mbere muri Mundi Center ku wa 30 Mutarama 2026, mu birori byo kwizihiza imyaka 30 Papa Sava amaze mu buhanzi.

Usibye filime yakozwe n’Abanyarwanda, umwihariko wa L’Afrique Fait Son Cinéma mu 2026 ni uko hiyongereye ibyiciro bishya birimo filime zakozwe hifashishijwe telefoni ndetse n’izakozwe cyangwa zagizwemo uruhare n’ubwenge buhangano (AI).

Kuri Canal+ Rwanda, poromosiyo yatangijwe muri Nzeri ni uburyo bwo gufasha abakunzi b’imikino gukomeza gukurikirana shampiyona zitandukanye, mu gihe ibikorwa bya sinema nka ‘What a Day’ bigaragaza uko ibihangano by’Abanyarwanda na byo bikomeje gushaka umwanya ku ruhando mpuzamahanga.

 

 

 

 

 

impuruza

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui