Kwirukana umutoza Ben Moussa kwa Police FC bishobora kuyijyana mu bibazo

Kwirukana umutoza Ben Moussa kwa Police FC bishobora kuyijyana mu bibazo

Nyuma y’uko Ben Moussa wahoze utoza Police FC yirukanywe mu buryo asanga butarakurikije amategeko uyu mugabo ukomoka muri Tunisia ashobora kurega iyi kipe muri FIFA.

Avuga ko icyo cyemezo cyanyuranyije n’ibikubiye mu masezerano yari yarasinye ubwo yatangiraga kuyitoza muri Nyakanga, 2025.

Icyo gihe yari yarasinyiye kuzayitoza imyaka itatu, bivuze ko yagombaga kubikora kuzageza muri 2028, kwirukanwa kwe habura imyaka ibiri akemeza ko bitazarangirira aho ahubwo azitabaza inzego nkuru.

Hari itangazo yasohoye agira ati: “Namenyeshejwe n’ubuyobozi bw’ikipe ko amasezerano yanjye ashejwe kandi yari bumaze ibihe bitatu by’imikino. Nyuma yo gusuzuma neza uko ibintu byagenze n’ibikubiye muri ayo masezerano, nasanze uburenganzira bwanjye butarubahirijwe.”

Ibyo kumusezerera byanzuwe ubwo yari arangije shampiyona ya BK Pro League 2025/2026 ubwo iyi kipe yazaga ku mwanya wa gatandatu , icyo gihe yari amaze umwaka umwe asinye ayo masezerano,

Nk’uko amategeko ya FIFA abiteganya, iyo ikipe isheshe amasezerano y’umutoza cyangwa umukinnyi nta mpamvu zifatika, ishobora gutegekwa gutanga indishyi zirimo imishahara itaratangwa  n’agaciro k’igihe cyose cyari gisigaye ku masezerano.

Icyakora mbere y’uko ibi bigera kuri uru rwego, bibanza gukorwa ku rwego rw’igihugu hakarebwa niba bitakemurwa mu nzira ziboneye.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ni ryo risanzwe ribanza kugerageza guhuza impande zifitanye amakimbirane ajyanye n’akazi mu makipe yo mu Rwanda.

Icyakora, kubera ko amasezerano ya Ben Moussa afite uruhande mpuzamahanga azanamo,  bishobora kurangira iki kibazo kigejejwe mu rukiko rwa FIFA rushinzwe amakimbirane yo mu mupira w’amaguru cyangwa mu Rwego Rushinzwe Gukemura Impaka (Dispute Resolution Chamber).

Ibi byabaho ari uko ubuhuza bwanze mu buryo bugaragara.

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui