Kirehe: Abasirikare ba RDF basoje amahugurwa arimo iby’amayeri njyarugamba

Kirehe: Abasirikare ba RDF basoje amahugurwa arimo iby’amayeri njyarugamba

Mu Kigo cy’Amahugurwa ya gisirikare i Nasho mu Karere ka Kirehe, hasojwe amahugurwa yahabwaga Brigade y’abasirikare barwanira ku butaka Icyiciro cya 08, yibanze ku gutyaza ingabo ngo zihore ziteguye, yatangiywemo ubumenyi burimo ubwo kunoza amayeri y’ibikorwa njyarugamba.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa yahawe Brigade y’abasirikare barwanira ku butaka Icyiciro cya 08, wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena 2026.

Uretse kubongerera ubumenyi wo kunoza amayeri y’ibikorwa njyarugamba, muri aya mahugurwa bamazemo amezi ane, aba basirikare bonongerewe ubumenyi mu kuyobora no gukurikirana imyitwarire y’abasirikare.

Gen MK Mubarakh yashimiye abarangije aya mahugurwa anabagezaho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.

Muri ubwo butumwa, Perezida yashimye akazi gakomeje gukorwa na RDF n’izindi nzego z’umutekano, anashimira by’umwihariko abasirikare barangije aya mahugurwa uyu munsi. Yabibukije ko amahugurwa ahoraho ari yo nkingi y’ingenzi ituma RDF ikomeza gukora kinyamwuga.

Gen MK Mubarakh yashimangiye ko amahugurwa y’urwego rwisumbuye ku Ngabo zirwanira ku butaka  afite uruhare rukomeye mu gutegura abasirikare kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo no guhangana mu buryo bunoze n’ibibazo bishya by’umutekano bishobora kuvuka.

Yanagaragaje ko, uretse ubumenyi n’ubuhanga bwa tekiniki n’amayeri ya gisirikare, aya mahugurwa yanabatoje indangagaciro z’ingenzi zirimo imyitwarire ya gisirikare, ubunyamwuga ndetse no gukora inshingano zabo mu bunyangamugayo, byose bikajyana no kubahiriza amahame agenga RDF.

Umugaba Mukuru w’Ingabo yasabye abasirikare gukoresha neza ubumenyi bushya bungutse mu bikorwa bya gisirikare no gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza n’ikinyabupfura, mu rwego rwo kurushaho gusohoza neza inshingano zabo za buri munsi.

Bagaragaje imwe mu myitozo bahawe muri aya mahugurwa yari amaze amezi ane


Umugaba Mukuru wa RDF yashimiye aba basirikare basoje amahugurwa anabaagejzaho ubutumwa bw’Umugaba w’Ikirenga Perezida Kagame

 

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui