RBC yaburiye urubyiruko ku biyobyabwenge, irusaba kubaka ejo hazaza ruvuga ‘Oya’ ku bishuko

RBC yaburiye urubyiruko ku biyobyabwenge, irusaba kubaka ejo hazaza ruvuga ‘Oya’ ku bishuko

Mu gihe ibiruhuko by’amashuri bituma urubyiruko rugira umwanya munini ushobora no kurushyira mu bishuko bitandukanye, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyongeye kurwibutsa ko ibiyobyabwenge ari umwe mu mwanzi ukomeye w’ubuzima n’iterambere, gisaba urubyiruko guhitamo inzira iruganisha ku hazaza heza aho kugwa mu mutego wabyo.

Ubu butumwa bwatangiwe mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwabereye ku Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara (Maison des Jeunes), bwateguwe na RBC ku bufatanye na Rwanda NGO Forum, Polisi y’u Rwanda n’Akarere ka Nyarugenge.

Iki gikorwa cyahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ibiyobyabwenge, usanzwe wizihizwa ku wa 26 Kamena. Mu Rwanda, ibikorwa byo kuwizihiza byabaye ku wa 3 Nyakanga 2026, hibandwa ku rubyiruko nk’imbaraga zubaka ejo hazaza h’igihugu.

Kamikazi Zamida ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye ubu bukamburaga, yavuze ko ibiruhuko ku banyeshuri cyane cyane umwana w’umukobwa bidakwiye kuba umwanya wo kujya mu biyobyabwenge kuko bishobora kuba intandaro yo gutwariramo inda zidateganyijwe bikaba byakwangiza ejo habo hazaza.

Ati: “ Hari ukuntu mu biruhuko abana b’abakobwa bashukwa n’abahungu yaba afite ibibazo mu muryango akumva ko niyiyahuza ibyo biyobyabwenge bisimbura ibibazo afite ahubwo biza kubimutera kurushaho kuko akenshi birangira atewe inda ntaho afite ayijyana usibye kwangara gusa”.

Hakizimana Eric, ari mu mubare w’urubyiruko rufata ibiyobyabwenge cyane ko anavuga ko byamwangije haba ku buzima binangiza n’ejo he hazaza kuko yitakarije icyizere.

Ati: “ Nigaga mu mwaka wa 6 mu ishami rya HEG, mbayeho neza nta kibazo cy’amafaranga y’ishuri kuko nari mfite abaterankunga baba bo mu Bubiligi bamenyeraga byose, nisanze mu biyobyabwenge nza kubifatirwamo mfungwa imyaka 3, nagarutse mbona isi yaransize, nta kazi mfite, muri make mbayeho nabi nzira kwishora mu biyobyabwenge”.

Avuga ko ari kugenda abireka gake gake bikamuha icyizere cyo kuzabireka burundu kuko no kujya mu biganiro by’ubukangurambaga bubibuza atabikozwaga ariko kuri iyi nshuro akaba yateye intambwe nziza akegera abandi.

Ati: “ Ibiganiri nk’ibi sinashakaga kubyumva kuko nangaga n’uwangira inama zo kureka ibiyobyabwenge! Binyereka ko ndi mu nzira nziza ahubwo nkwiye kwirinda icyabingumishamo nkaharanira kubivamo burundu”.


Dusabe Alex afite imyaka 20 byumvikana ko ari urubyiruko, n’ubwo nta biyobyabwenge afata ariko azi ingaruka mbi zabyo akavuga ko ibigare biri muri zimwe mu mpamvu zishora urubyiruko mu biyobyabwenge.

Agira ati: “ Utangira uri kumwe n’inshuti nakwita mbi zikabifata gake gake urebera ari nako bakubwira gusomaho gake, gerageza ntacyo uba, urabona twe se hari icyo twabaye? … iyo udashoboye kuzirinda cyangwa se ngo umenye no guhakana ukomeje, birangira wabaye nkabo” .

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius, yavuze ko umuntu utangiye gukoresha ibiyobyabwenge aba ashyize mu kaga inzozi ze, kuko bituma atakaza ubushobozi bwo gufata ibyemezo bizima no kugera ku ntego yari yarihaye.

Yasabye urubyiruko ruri mu biruhuko kutemera igitutu cy’urungano cyangwa inshuti mbi, ahubwo rukamenyera kuvuga “oya” ku muntu wese ushaka kurushora mu biyobyabwenge.

“Hari abatangira bavuga ngo ni ukubigerageza rimwe gusa. Ariko hari benshi bahita babifatiraho bakabigira akamenyero. Turasaba urubyiruko kutagerageza na rimwe ikiyobyabwenge icyo ari cyo cyose.”

Uyu muyobozi yavuze ko atari ukwizihiza uyu munsi gusa ahubwo ni ukuzirikana ububi bw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ku buzima, bityo guhera none igikenewe ari uko hagira igikorwa mu kugabanya umubare w’abo bigiraho ingaruka kandi nabo bagatera intambwe yo gufata ingamba zo kubivamo.

Kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza ku wa 15 Kamena, uyu mwaka, mu gihugu hose hagaragaye ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge 2073, byafatiwemo abasaga 680 bakurikiranyweho kubyinjiza mu gihugu, kubitunda no kubikwirakwiza.

Ubushakashatsi bwarakozwe bugaragaza imibare y’urubyiruko rwijandika mu biyobyabwenge…

N’ubwo umubare munini w’urubyiruko udakoresha ibiyobyabwenge, ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko ikoreshwa ryabyo mu rubyiruko rikomeje gutera impungenge, cyane cyane inzoga, urumogi n’itabi, bituma inzego zitandukanye zikaza imbaraga mu bukangurambaga bwo kubikumira.

Ubushakashatsi bwakozwe ku bangavu n’abasore bafite imyaka 13–24 mu turere 7 bwagaragaje ko:
* 28.5% banyoye inzoga nibura rimwe mu minsi 30 yabanje ubushakashatsi.

* 4.4% bakoresheje urumogi.
* 2.9% banyoye itabi.
* Hari n’abakoresha kokayine n’ibindi biyobyabwenge bikomeye, n’ubwo umubare wabo ari muto. Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko abakoresha urumogi bafite ibyago biri hejuru byo kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ubundi bushakashatsi bwakorewe urubyiruko rw’imyaka 14–35 mu Rwanda bwerekanye ko:

* 52.5% bari barigeze gukoresha nibura ikinyobwa cyangwa ikiyobyabwenge kimwe mu buzima bwabo.

Mu kwezi kwabanje ubushakashatsi:
* 34% banywaga inzoga.
* 8.5% banywaga itabi.
* 2.7% bakoreshaga urumogi.
* 7.46% bari bageze ku rwego rwo kwishingikiriza ku nzoga (alcohol dependence).

Ikindi gihangayikishije ni uko inzego z’ubuzima zigaragaza ko imyaka yo gutangira gukoresha ibiyobyabwenge iri kugabanuka, aho hari ubushakashatsi bwerekana ko bamwe batangira hafi ku myaka 13. Abahanga bavuga ko ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mikurire y’ubwonko, imyigire n’ubuzima bwo mu mutwe.

 

impuruza

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui