Umuyobozi w’Inteko Ishinga amategeko y’u Burundi arasaba ko abakoresha amasashi ko bahanwa by’intangarugero
Mu nama yahuje abadepite, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Daniel Gélase Ndabirabe, yasabye ko hashyirwaho igihano gikakaye ku bakoresha amashashi mu gihugu, asaba ko abakunze kuyifatanwa bagomba kuyimira kugira ngo birinde ingaruka mbi ziterwa n’amashashi mu bidukikije.
Ndabirabe yavuze ko ikibazo cy’amasashi, cyagarutsweho na Depite Athanase, gikwiye gufatirwa ingamba za hato na hato, cyane ko amashashi menshi ari kugenda ashyirwa mu gihugu, aho abacuruzi bakoresha amayeri anyuranye, harimo kuyacisha mu mapine y’ibinyabiziga cyangwa amajerikani.
Yavuze ko guhangana n’ikibazo cy’amashashi atari ugufunga abantu, ahubwo ko ikwiye kuba uburyo bwo kuyamira. Yatanze urugero rw’umuntu uzafatwa afite amashashi atatu cyangwa atanu, agasabwa kuyamira kugira ngo abandi bahite batinya kuyikoresha.
Yagize ati: “Ufatanywe amashashi atatu cyangwa atanu nta kwirirwa mumufunga, yimuhe ayihekenye yose, niyuzura inda niho n’abandi bazatinya. Umucuruzi ajye ahekenya umufuka wose.”
Ndabirabe yagaragaje kandi ko gufunga abacuruzi cyangwa abakoresha amashashi byatuma Leta igira umutwaro wo kubagaburira no kubaha ibindi byangombwa nkenerwa, bityo hakaba hakwiye kuba uburyo bwo gufasha abaturage guhindura imyitwarire mu buryo burambye.
Iyi ngamba igamije kurwanya ikoreshwa ry’amashashi izashimangirwa na Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano, kugira ngo haboneke ibisubizo byihuse kuri iki kibazo gikomeje kwangiza ibidukikije mu Burundi.
Ibitekerezo bya Ndabirabe birerekana ko hari uburyo bwo gukemura ikibazo cy’amashashi, kandi bikaba byitezwe ko bizagira ingaruka nziza mu kurwanya isuku nke mu mijyi no kurengera ibidukikije.