Kwibuka 32: Abarokotse Jenoside i Gicumbi basabye ko hakomeza gushakishwa imibiri y’ababo
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abari abakozi b’amakomini yahoze agize Perefegitura ya Byumba, ubu yahujwe ikabyara Akarere ka Gicumbi, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanenzwe abantu bitwaga “déplacés de guerre” bakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi, ariko bakaba batarabiryozwa.
Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Gicumbi, ahari urwibutso rwanditseho amazina 41 y’abari abakozi ba Perefegitura ya Byumba bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Musabyemariya Béatrice, umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa, yibutse umugabo we wari umucamanza, wishwe azira uko yavukaga. Mu buhamya bwe bwakoze benshi ku mutima, yasomeye umugabo we ubutumwa bwuje ikiniga n’urukumbuzi.
Yagize ati: “Komeza uruhukire mu mahoro. Dore abana wasize ari bato barakuze, na ya nda nari ntwite Imana yarayindindiye ntibayimfomoje. Za nshuke wajyanye agahinda ko ugiye utazireze ubu zabaye abagabo n’abagore baguhesheje ishema aho wibereye i jabiro. Ruhukira mu mahoro, turagukunda kandi tuzaguhoza ku mutima.”
Musabyemariya yavuze ko kugeza n’ubu agifite intimba yo kuba atarigeze amenya aho umugabo we yajugunywe ngo ashyingurwe mu cyubahiro.
Ati: “Mboneyeho gusaba abayobozi bacu bashyira umuturage ku isonga kudufasha gukurikirana tukamenya irengero ry’umurambo we, agashyingurwa mu cyubahiro, natwe tukajya tumwibuka dushyira indabo ku mva ye, abana n’abuzukuru be bahasura.”
Abatutsi bo muri aka gace batangiye kwicwa mbere ya Jenoside yo mu 1994, bamwe bazizwa gushinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi. Bamwe muri bo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisuna, bibutswe tariki ya 8 Mata.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase, yavuze ko abantu bitwaga “déplacés de guerre” bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri aka gace, ariko benshi muri bo bakaba bataragezwa imbere y’ubutabera.
Yagize ati: “Aba bantu bagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi, ariko kugeza ubu hari benshi batarakurikiranwa. Bamwe batuye mu mirenge ya Cyumba, Manyagiro n’ahandi, nyamara abo bahemukiye ntibarabona ubutabera.”
Yakomeje avuga ko hari n’abakusanyaga amafaranga bavuga ko ari ayo kwishyura ibyabo byangiritse mu gihe cy’intambara, ariko ntihagaragazwe neza ibyo bangije cyangwa abo bishe.
Kamizikunze yanagarutse ku ruhare rw’abanyeshuri bari barakuwe mu byabo n’intambara, bigaga mu mashuri atandukanye mu gihe cya Jenoside, bavuga ko bamwe bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi batuye hafi y’aho ayo mashuri yari ari.
Yatanze urugero rw’icyahoze ari ishuri rya Kabare muri Kibungo, avuga ko hari abanyeshuri bakomokaga i Byumba bakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwahakorewe.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Ntagungira Alexis, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yavuze ko icyaha cya Jenoside kidashobora gusaza, asaba abantu bafite amakuru kuyatanga kugira ngo ubutabera bukomeze gukora akazi kabwo.
Ati: “Icyaha cya Jenoside ntigisaza. Abafite amakuru ku bwicanyi bwabaye, cyane cyane ku bahoze ari ‘déplacés de guerre’, bakwiye kuyatanga. Uko byagenda kose, igihe kizagera ubutabera bukabageraho aho bari hose.”
Abibutswe bari abakozi ba Perefegitura ya Byumba yari igizwe n’amakomini 17 arimo Buyoga, Bwisige, Cyumba, Cyungo, Giti, Gituza, Kibali, Kinyami, Kivuye, Kiyombe, Mukarange, Muhura, Ngarama, Rutare, Tumba, Muvumba na Murambi.
Komini Murambi yayoborwaga na Gatete Jean Baptiste, umwe mu bantu bakunze kuvugwa mu ruhare rwagize mu iyicwa n’itotezwa ry’Abatutsi muri Jenoside yo mu 1994.
Amafoto:











