“Twagize ibinyejana birimo ibintu bibi byinshi ariko ntabwo dushobora kuguma aho.”- Perezida Paul KAGAME

“Twagize ibinyejana birimo ibintu bibi byinshi ariko ntabwo dushobora kuguma aho.”- Perezida Paul KAGAME

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko Afurika yahuye n’ibibazo byinshi birimo ubukoloni, ubucakara, intambara n’ibyorezo n’ibindi bihora biyibutsa aho ihagaze mu ruhando mpuzamahanga ndetse n’icyo ikwiye gukora. Avuga ko idakwiye gukomeza kuguma muri ayo mateka kuko  ikwiye gukoresha amahirwe n’umutungo ifite mu kwigira no guhangana nabyo.

Ibi umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa 14 Gicurasi (05) 2026, ubwo yatangizaga inama Mpuzamahanga y’Abayobozi Bakuru b’Ibigo izwi nka ‘Africa CEO Forum’, iri kubera mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo Afurika yanyuzemo bikomeza kuyibutsa aho ihagaze mu ruhando mpuzamahanga ndetse n’icyo ikwiye gukora kugira ngo ihindure uko ibintu bihagaze.

Ati: “Hazahoraho ibibazo, twagize ibinyejana by’ibintu byinshi; ubucakara, ubukoloni, intambara, ibyorezo n’ibyo byose bizahoraho igihe cyose. Ariko ntabwo dushobora kuguma aho.”

Yakomeje avuga ko Afurika ikwiye kubyigiraho ikagura ibyo ikora ubwayo kugira ngo ibikorwa biyifashe guhangana n’ibyo bibazo.

Ati:” Dukwiye kubyigiraho mu kwagura ibyo turi gukora ubwacu kandi ibikorwa bikatuyobora ku buryo duhangana n’ibi bintu.”

Perezida Kagame yavuze ko iyo umuntu arebye ibibazo Afurika yagiye ihura na byo n’ibyo yagiye ibura, usanga bitari bikwiye kuko ari umugabane ukize ku bintu byinshi byagakwiye kuwufasha kwigira.

Yagaragaje ko umugabane wa Afurika ifite amahirwe menshi yo guhiganwa, cyane cyane ihereye ku butunzi bwayo bwawufasha kwigira.

Yagize ati: “Kuri Afurika, reka mvuge ko tugomba gukoresha amahirwe yo guhiganwa kandi arahari menshi. Afurika buri gihe ihora iri mu bibazo? Iyo usubiye inyuma ubona aho Afurika yagiye ibura ibi n’ibi kandi Afurika ifite byose. Iyo urebye mu by’ukuri kuri izi ngufu zitangiza, Afurika ifite 60% by’ingufu z’imirasire y’izuba kandi iyo urebye amabuye y’agaciro amenshi ari muri uyu Mugabane, ngo abe yakora za bateri n’ibindi.”

Perezida Kagame yavuze ko ayo mahirwe akwiriye gufasha Afurika kwagura ubushobozi bwayo no gukoresha ibyo ifite mu guhangana n’ibibazo ikomeje guhura na byo.

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui