#Kwibuka32: Ste Famille yibutse abarimu n’abanyeshuri basaga 100 bishwe mu 1994

Mu buhamya bwe, MUKABYAGAJU Adrienne wahoze ari umunyeshuri ndetse nyuma akaza no kuba umurezi kuri iki kigo, yavuze ku butwari bwaranze bamwe mu barezi bishwe bazira uko bavutse, by’umwihariko umubyeyi we NYONI Innocent wahoze ari umuyobozi wa Ste Famille.
Yasobanuye ko tariki ya 15 Mata 1994, igitero cy’interahamwe cyari kivuye mu Murenge wa Muhima, kiyobowe n’uwitwa Mukandutuye Angelina, cyabasanze aho bari batuye ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi. Muri uwo mwuka w’ubwicanyi, se yabasabye guhita bahunga, ababwira ko aza kubasanga nyuma.
Ati: “Umubyeyi wacu yatubereye igitambo. Iyo bitagenda nk’uko byagenze, natwe muba mutwibuka kuri uyu munsi. Igitero cy’interahamwe zamwishe cyasanze twamaze guhunga, ziramwica zitubuze zisubirayo.”
MUKABYAGAJU yavuze ko nyuma yo guhunga we, nyina ndetse na murumuna we bageze i Kabgayi, aho Inkotanyi zabakijije. Jenoside irangiye, yongeye gusubira mu burezi kuri Ste Famille, aho yavuze ko akomeje urugendo rwo kwiyubaka no gufasha abandi nk’uwarokotse Jenoside.

Florent NZEYIMANA, umwe mu banyeshuri bize muri Ste Famille wanigishijwe na Nyoni Innocent mu mwaka wa munani, yavuze ko iki gikorwa cyo kwibuka gifasha abize kuri iri shuri gukomeza gusigasira ubumwe n’umurage w’abarezi babo.
NZEYIMANA uri no mu bagize ihuriro ry’abanyeshuri bize kuri iki kigo rifatanya n’ubuyobozi bwacyo gutegura ibikorwa byo kwibuka, yavuze ko hari byinshi atazigera yibagirwa ku barimu babigishije.
Ati: “Sinakwibagirwa umurage yari yaradutoje. Buri cyumweru twabaga dufite intego yanditse ku kibaho tugenderaho, cyarangira agashyiraho indi.”

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, UWAMWIZA Chantal, yashimiye abarimu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje umurimo wo kwigisha nubwo bafite ibikomere bikomeye, cyane cyane iby’ihungabana.
Ati: “Muri intwari, muri imfura. Ntibyoroshye kugaruka nyuma y’ibyabaye ukigisha abana barimo n’abo ababyeyi babo bashobora kuba baragize uruhare mu kwica abawe. Gusubira aho ayo mateka yabereye bisaba umutima ukomeye.”
Yakomeje asaba abarezi gukomeza gufasha ubuyobozi bw’igihugu mu kurera abana bazira ingengabitekerezo ya Jenoside no kubatoza gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho.

Umuyobozi wa Ste Famille, Soeur Virginie MUKARURINDA, yavuze ko nk’umubikira w’Abapenitante biragiza Mutagatifu Fransisiko wa Asizi, afite inshingano zo kurera abana bafite indangagaciro nziza zishingiye ku bukirisitu no gukunda igihugu.
Ati: “Abana bacu tubatoza indangagaciro za Kiliziya n’iz’u Rwanda, kugira ngo bazavemo abayobozi beza, abihay’Imana beza, abaganga beza n’abaturage beza bazubaka igihugu cyiza.”
Yavuze kandi ko ubutumwa bahawe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda ari ubwo kurera umwana ushoboye kandi ushobotse, uzaba umunyarwanda mwiza w’ejo hazaza.
Muri uyu muhango, hibutswe abanyeshuri barenga 90 bahoze biga muri Ste Famille bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abarimu umunani barimo Iryanyawera Alice, Kayitesi Chantal, Mukakibogo Florida, Mukandoli Agathe, Mukarutabana Domitille, Nsengimana Martin, Uwizera Julienne na Nyoni Innocent wahoze ayobora iri shuri.
Amafoto:

Abayobozi, ababyeyi, abarezi, abanyeshuri, abari abarezi, inshuti n’abahoze ari abanyeshuri bize Ste famille bahuriye mu gikorwa cyo kunamira abarezi n’abanyeshuri baho bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994







Gatesi Emmerence, umuyobozi w’ihururo ry’abize Ste famille wari n’umusangiza w’amagambo muri uyu muhango

Nizeyimana Olivier de Maurice watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse k’umugambi mubisha w’itegurwa ryayo abwira abanyeshuri ko ku gihe cyabo bigishwagwa kubaza imambo n’impiri byakoreshejwe mu irimburwa ry’Abatutsi .

Cyizere Tuyisenge Didienne na bagenzi be basoma umuvugo

Hasomwe kandi amazina y’abo bibuka uko ari 102

Hacanywe urumuri rw’icyizere





Umuhango washojwe n’igikorwa cyo gushyira indabo ku Rwibutso ruri mu kigo cya Ste Famille











