Senateri Muligande yasabye Guverinoma kongera imbaraga mu kurwanya urusimbi
Senateri Charles Muligande yasabye Guverinoma kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya urusimbi, avuga ko ruri mu bibazo bikomeje guteza igihombo mu miryango, ndetse rukaba rwanasenya ingo.
Muligande yavuze ko hari abantu bakina urusimbi bagatakaza amafaranga menshi, ku buryo bamwe basigara batabasha kwishyura amafaranga y’ishuri y’abana, nubwo baba bafite akazi n’amafaranga binjiza.
Ati: “Twabasaba ko muhagurukira n’ikibazo cy’urusimbi gihangayikishije, nk’uko mwahagurukiye ikibazo cy’ibyuma. Kirakenesha abantu n’imiryango, ari na ko rusenya ingo.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma isanzwe izi ikibazo cy’urusimbi kandi ko hari ibigo by’imikino y’amahirwe byafunzwe kubera kutubahiriza ibisabwa.
Ati: “Icy’urusimbi turakizi, hari n’inzu z’imikino y’amahirwe twafunze. Icyakora bishobora kuba bitarumvikanye neza. Ndumva tugomba gushyiramo izindi mbaraga.”
Yavuze ko hakenewe kongera imbaraga mu ngamba zo gukemura iki kibazo, kugira ngo hirindwe ingaruka urusimbi rugira ku bukungu bw’abantu no ku mibereho y’imiryango.