Gahunda yo gufotora abanyarwanda ngo bazahabwe e-ndangamuntu yabaye ihagaze

Gahunda yo gufotora abanyarwanda ngo bazahabwe e-ndangamuntu yabaye ihagaze

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA) cyatangaje ko ibikorwa byo gufotora abaturage kugira ngo bazahabwe Indangamuntu Koranabuhanga (e-Ndangamuntu) y’u Rwanda, byabaye bisubitswe by’agateganyo ku mpamvu itatangajwe.

NIDA yatangaje ko abantu batarafotorwa kugira ngo babone e-Ndangamuntu bagomba gutegereza gahunda nshya, izatangazwa mu minsi iri imbere.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Mukesha Josephine, ubuyobozi bw’iki Kigo bwagize buti “Ubuyobozi bw’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Irangamuntu “NIDA” buramenyesha abantu batarafotorwa kugira ngo babone Indangamuntu Koranabuhanga (e-Ndangamuntu) ko gahunda yo gufotorwa yabaye isubitswe by’agateganyo.”

NIDA yavuze ko gahunda n’aho ibikorwa byo gufotora bizabera mu mirenge bizamenyeshwa abaturage igihe bizaba byongeye gukorwa.

NIDA yasabye abaturage bakeneye gukosora amakuru abari mu myirondoro yabo kubikora mbere y’uko ibikorwa byo gufotora bisubukurwa.

Aya makuru arimo amazina, amazina y’ababyeyi, aho umuntu yavukiye, imyaka, irangamimerere n’andi makuru agize imyirondoro y’umuntu.

NIDA yagize iti “Turashishikariza abakeneye gukosora imyirondoro (amazina yabo, amazina y’ababyeyi, aho bavukiye, imyaka, irangamimerere n’ibindi) kugana abashinzwe irangamimerere mu Mirenge batuyemo mbere y’uko iki gikorwa cyo gufotora gisubukurwa.”

NIDA yasobanuye ko gutanga no kwemeza amakuru azakoreshwa mu kubona e-Ndangamuntu, bizwi nka pre-enrollment, byo bikomeje.

Abaturage baracyashobora gukora pre-enrollment bifashishije urubuga Irembo, mu gihe bategereje ko ibikorwa byo gufotora bisubukurwa.

NIDA yasabye abaturage gukomeza gukurikirana amatangazo azatangwa kugira ngo bamenye gahunda nshya n’aho bazajya gufotorwa.

impuruza

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui