Ubwizigame bw’Abanyarwanda mu bigo by’imari bwazamutseho Miliyari 100

Ubwizigame bw’Abanyarwanda mu bigo by’imari bwazamutseho Miliyari 100

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko amafaranga Abanyarwanda bizigamye mu mabanki n’ibigo by’imari yageze kuri miliyari 8000 Frw muri Kamena 2026, avuye kuri miliyari 7000 Frw muri Kamena 2025.

Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko ubwiyongere bw’amafaranga bizigama bwafashije ibyo bigo kongera inguzanyo no gushyigikira ibikorwa by’ubukungu.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, ubwo yatangazaga Politiki y’Ifaranga n’Ubutajegajega bw’Urwego rw’Imari ku wa 8 Ukwakira 2026, yagaragaje ko amafaranga abitswa ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’urwego rw’imari, kuko afasha ibigo gutanga inguzanyo no gushora imari.

Yavuze ko hakiri imbogamizi zishingiye ku kuba igice kinini cy’amafaranga abitswa gishobora kubikuzwa igihe icyo ari cyo cyose, bigatuma hakenerwa ingamba zo guteza imbere ubwizigame bw’igihe kirekire.

Imibare ya BNR igaragaza ko mu mafaranga yose bizigamye muri banki no mu bigo by’imari iciriritse, 88% ari kuri konti zibikuzwaho igihe cyose, mu gihe ubwizigame bumara igihe kirenze amezi 12 bungana na 10,3%.

Ati “Uku kwishingikiriza ku mafaranga aboneka mu gihe gito biteye impungenge, kandi bigaragaza ko hakenewe kongera imbaraga mu gukangurira abantu kwizigamira by’igihe kirekire. Icyakora, ibikorwa byo gutanga inguzanyo bikomeje kwiyongera.”

Banki zifite abantu babitsa bagera kuri miliyoni 2,6, barimo abagore bangana na 41%. Ibigo by’imari iciriritse byo bifite abagera kuri miliyoni 2,9, abagore bakaba 53%.

Abafite konti z’ubwizigame muri banki bagera kuri miliyoni 2,1, naho mu bigo by’imari iciriritse bakagera ku bihumbi 840.

Umutungo w’urwego rw’imari wazamutseho 22,8%

Hakuziyaremye yagaragaje ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, umutungo w’urwego rw’imari wazamutseho hafi 23%, ugera kuri miliyari 17.500 Frw.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’ubwiyongere bw’amafaranga abitswa, ayishyurwa mu bwishingizi, inyungu zikomoka ku ishoramari n’imisanzu ya pansiyo.

Umutungo wa banki wazamutseho 20% ugera kuri miliyari ibihumbi 11,6 Frw, uw’urwego rwa pansiyo uzamukaho 38% ugera kuri miliyari 3200 Frw, uw’ubwishingizi wazamutseho 11% ugera kuri miliyari 1400 Frw, naho uw’ibigo by’imari iciriritse uzamukaho 26%, ugera kuri miliyari 1300 Frw.

Inguzanyo banki zitanga na ziyongereyeho 22%, zigera kuri miliyari 7000 Frw. Iz’ibigo by’imari iciriritse zazamutseho 27% zigera kuri miliyari 834 Frw.

Ubwubatsi bwakomeje kwiharira inguzanyo nshya zatanzwe, bushorwamo 23%, buvuye kuri 19% mu mezi atandatu ya mbere ya 2025. Ubucuruzi bwahawe 17%, naho ubuhinzi bugira 5%, buvuye kuri 3%.

Hakuziyaremye yagaragaje ko inguzanyo zitishyurwa neza zikiri ku gipimo kiri munsi ya 5%. Muri banki ziri kuri 3%, naho mu bigo by’imari iciriritse zari kuri 2,3%.

Ati “Turacyafite imbogamizi mu kubona inguzanyo. Iyo ugereranyije umubare w’ababitsa n’uw’abahabwa inguzanyo, usanga abafite inguzanyo muri banki ari abantu ibihumbi 912, mu gihe mu bigo by’imari iciriritse ari ibihumbi 440. Navuga ko kubona inguzanyo bikiri kimwe mu nzego zigaragaza intege nke mu kugera kuri serivisi z’imari. Ni yo mpamvu gahunda y’igihugu yo kugeza serivisi z’imari kuri bose igena intego zo kongera ubushobozi bwo kubona inguzanyo, haba ku ngo ndetse no ku bigo bito n’ibiciriritse.”

Yashimangiye ko ikigamijwe ari uko kugira konti muri banki, mu kigo cy’imari iciriritse cyangwa kuri telefoni biganisha ku gukoresha serivisi z’imari mu buryo bufitiye abantu akamaro.

 

Guverineri wa BNR Soraya Hakuziyaremye yahamije ko hagikenewe imbaraga mu kubona inguzanyo no kuzikoresha neza.

Inkuru: Ufitinema Aimé Gerard

impuruza

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui