Apôtre Mutabazi yasezeranye n’undi mugore nyuma yo guhabwa gatanya

Apôtre Mutabazi yasezeranye n’undi mugore nyuma yo guhabwa gatanya

Mu bukwe bwari bumaze igihe buteguzwa abakurikira imbuga nkoranyambaga, byarangiye ibirori bibaye impamo, Apotre Mutabazi Kabarira Maurice asezerana n’umugore we mushya Mukamana Béatrice.

Apôtre Mutabazi na Mukamana basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

Ubu bukwe bwayiye buvugwaho ibintu bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse hari abannyeze Mutabazi ko “umugore we adafite uburanga buhebuje.”

Mutabazi ukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane YouTube, yari yatangaje mbere ko ubukwe bwe buzitabirwa n’abantu 30, kandi ko kwiyakira bizabera muri Hoteli Marriot.

Ibyo ni ko byagenze, ubukwe bwe bwarimo abantu babarirwa ku ntoki, kandi koko nyuma yo kuva mu murenge biyakiriye muri Hoteli Marriot.

Udushya…

Uretse kuba Apotre Mutabazi yaratumiye abantu 30 gusa, yageze ku Murenge wa Kinyinya yambaye bidasanzwe, imyambaro akenshi yambarwa n’Abasilamu bo muri Qatar.

Yari yambaye igishura cy’umweru, hejuru ku mutwe yazengurukijeho urugata rw’igitambaro cy’umukara nk’ibyo dukunze kubona ku bayobozi bo mu bihugu by’Abarabu.

Gusezerana na byo byabaye impate, kuko umugore we yajijinganyije mu gusoma indahiro biba ngombwa ko bamusomera.

Apôtre Mutabazi asanzwe yari afite umugore n’abana i Gicumbi, ubu bivugwa ko batandukanye.

Nyuma y’ubukwe n’uyu mugore mushya, Mutabazi yavuze ko atangiye urugendo rushya. Ati “Uyu munsi ni itangira ry’urugendo, kandi urugendo ruzaba rwiza turabyizeye, tuzashyiramo imbaraga zose bishoboka bigende neza.”

Mutabazi yavuze ko abakwirakwije ko ubukwe bwe butazaba, azabakurikirana igihe bamugusha mu gihombo.

 

inkuru: Ufitinema Aimé Gerard

impuruza

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui