Ubuyobozi bwa Zion Temple yasabye imbabazi ku nyigisho Apôtre Gitwaza avuga ababyaza

Ubuyobozi bwa Zion Temple yasabye imbabazi ku nyigisho Apôtre Gitwaza avuga ababyaza

Itorero rya Zion Temple Celebration Center, riyobowe na Dr Apôtre Gitwaza Muhirwa ryasabye imbabazi nyuma y’amashusho yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga agaruka ku baforomo n’ababyaza, vuga ko “bagira imyuka y’abarozi”.

Mu gace gato kakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ko mu nyigisho yatambukijwe, avuga ko “umuntu nabyara umwana w’umuhungu cyangwa uw’umukobwa akwiye kwirinda umuntu wa mbere umuterura ngo kuko “Umwuka w’abarozi uba mu babyaza.”

Yanavuze ko mu gihe umwana akuze, ababyeyi baba bakwiye kwirinda kohereza abana mu zindi ngo.

Mu itangazo Itorero Zion Temple yasohoye ku wa Gatatu tariki ya 7 Ukwakira 2026, yasabye imbabazi kubera agace gato kakuwe mu nyigisho yigishijwe na Dr Gitwaza, risobanura ko ubusanzwe iri torero riha agaciro abaforomo n’ababyaza cyane ko risanzwe rigira ivuriro.

Itangazo rigira riti “Ku wa 6 Ukwakira 2026, twabonye amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yakuwe mu nyigisho yatanzwe ku wa 7 Kanama, 2026. Twamenye ko amagambo ari muri ayo mashusho yumvikanye ku baturage, cyane cyane ku baforomo n’ababyaza, nk’abatubahiriza umwuga wabo n’uruhare rukomeye bagira mu buzima n’imibereho myiza y’abaturage bacu.

AWM/ZTCC irifuza gutangaza neza ko atari umugambi wacu na rimwe wo gutesha agaciro, gusuzugura cyangwa gupfobya abaforomo, ababyaza, cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose.”

Itorero Zion Temple rivuga ko rizi neza ko amagambo yakoreshejwe yababaje, ndetse agatera n’impungenge abantu batandukanye bityo isaba imbabazi.

Mu itangazi yagize iti “AWM/ZTCC irifuza gutangaza neza ko atari umugambi wacu na rimwe wo gutesha agaciro, gusuzugura cyangwa gupfobya abaforomo, ababyaza, cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose. Turabizi ariko ko amagambo yakoreshejwe yabababaje. Kubera iyo mpamvu, dusaba imbabazi byimazeyo abaforomo n’ababyaza ndetse n’abandi bose bagizweho ingaruka n’ubwo butumwa.”

Iri torero rivuga ko binyuze mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima, risanzwe rikorana n’abaforomo n’ababyaza kandi ribaha agaciro.

Iri torero rivuga ko ryagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’abaforomo n’ababyaza kandi ko bitanga umusaruro.

AWM/ZTCC ivuga ko ikomeje gushikama ku ntego yayo yo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Umwami n’Umukiza Yesu Kristo, no guteza imbere urukundo, ubumwe, ubwiyunge no gukorera abantu.

Inkuru: Habimana Bonaventure

 

impuruza

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui