Uko ikoranabuhanga riri kurokora ababyeyi n’abana mu Rwanda
Mu myaka yashize, umubyeyi wajyanaga umwana kwa muganga akenshi yabaga akeneye ifishi y’umwana, bamwe bitaga “igipande”, yabaga ibitseho amakuru y’ingenzi ajyanye n’ubuzima bwe.
Iyo iyi fishi yatakaraga, byashoboraga kugorana kugarura amakuru yose yari ayanditseho, bigatuma no kubona zimwe muri serivisi z’ubuzima bigorana.
Uko imyaka yagiye ishira, inzego z’ubuzima mu Rwanda zatangiye kwimurira nyinshi muri izi serivisi mu ikoranabuhanga, ku buryo amakuru y’umuturage ashobora kubikwa no kugera ku babishinzwe atagombye gutwarwa ku rupapuro.
Mu Nama ya Africa Health Tech Summit iri kubera i Kigali, u Rwanda rwagaragaje uburyo ikoranabuhanga riri kwifashishwa mu gukusanya no gusesengura amakuru y’ubuzima, hagamijwe kumenya ahari ibibazo bikomeye no kuhageza serivisi zikenewe.
Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi bo mu nzego z’ubuzima, abakora mu ikoranabuhanga, abashakashatsi n’abahanga udushya bakaganira ku buryo ikoranabuhanga ryakwihutisha serivisi z’ubuvuzi muri Afurika.
Kimwe mu byagarutsweho ni ukubarura abana bakivuka no guhita bashyira amakuru yabo muri sisitemu z’ikoranabuhanga.
Biciye ku Irembo, 63% by’abana bavuka mu Rwanda bandikwa bakivuka, mu gihe impuzandengo muri Afurika igaragara muri iyi nama yashyizwe kuri 44%.
Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yavuze ko ibi biri mu rugendo rwo kuva ku mpapuro, serivisi zigashingira ku makuru abitse mu ikoranabuhanga kandi ashobora kuboneka igihe akenewe.
Ati “Kuri ubu umuntu agomba gukora urugendo rumwe ajya kwaka serivisi akahava ayibonye. Nk’ubu mu Rwanda umwana avuka ahita abarurwa ku buryo amakuru ye ahita ajya mu ikoranabuhanga bityo igihe akeneye serivisi z’ubuvuzi bikoroha kuzibona.”
Bimpe yavuze ko ubu buryo bushobora no kwifashishwa n’ibindi bihugu bya Afurika mu gukemura ibibazo bitandukanye bibangamira itangwa rya serivisi.
Abajyanama b’ubuzima bahawe telefoni
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yavuze ko ikoranabuhanga rifasha u Rwanda no kumenya hakiri kare ahari ibyago byinshi by’impfu z’ababyeyi n’abana.
Abajyanama b’ubuzima bo mu midugudu bahawe telefoni zigezweho zibafasha gukusanya no kohereza amakuru, ku buryo inzego z’ubuzima zishobora kubona aho ikibazo kiri no gufata ingamba hakiri kare.
Ati “Ubu dufite uburyo bwo gukusanya amakuru dukoranye n’abajyanama b’ubuzima. Twabahaye telefoni zigezweho aho bari mu midugudu bagakusanya amakuru ajyanye n’ahari ibyago byinshi by’impfu cyane cyane iz’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka.”
Butera yavuze ko iri koranabuhanga riri mu byafashije kunoza uburyo bwo gukurikirana ubuzima bw’ababyeyi n’abana no kugabanya impfu.
Abagore 13 bafashijwe n’abaganga bari kure
Ikindi cyagarutsweho ni uburyo bw’ubuvuzi bwa kure, aho abaganga b’inzobere bashobora gufasha abandi bari ku bitaro bitandukanye, badahuriye ahantu hamwe.
Ubu buryo buri kwifashishwa by’umwihariko mu bikorwa byo kubaga abagore babyara, aho umuganga w’inzobere ashobora kuyobora cyangwa gufasha mugenzi we uri ku bindi bitaro.
Butera yavuze ko kuva iyi gahunda yatangira, abagore 13 bari bafite ibyago byo gupfa babyara bamaze gutabarwa hifashishijwe ubwo buryo.
Ati “Dufite ibitaro byahujwe b’abaganga b’inzobere aho umuganga aba ashobora kuboneka igihe cyose igihe hari aho ibitaro bikeneye uyobora mu gikorwa cyo kubaga.”
Minisiteri y’Ubuzima yanashyizeho Health Intelligence Center, ikigo gikurikirana kandi kigasesengura amakuru y’ubuzima kugira ngo afashe mu gufata ibyemezo no kunoza serivisi.
U Rwanda ruvuga ko ubu buryo bumaze no gukurura amatsiko y’ibindi bihugu bya Afurika, birimo Tanzania, Nigeria, Ethiopia na Liberia, bishaka kurebera ku bunararibonye bwarwo mu kubaka uburyo bwo gukoresha amakuru mu rwego rw’ubuzima.