Ukraine yagabye igitero cya ‘drones’ zirenga 1.000 mu Burusiya
Ingabo za Ukraine zagabye igitero gikomeye hakoreshejwe indege zitagira abapilote zizwi nka ‘drones’ zigera kuri 1.000 ku butaka bw’u Burusiya mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, aho zimwe muri zo zari zigambiriye umurwa mukuru Moscow.
Abayobozi b’u Burusiya batangaje ko icyo gitero cyabaye mu gihe igihugu cyari mu bikorwa byo gusoza amatora y’abadepite.
Umuyobozi w’Umujyi wa Moscow, Sergei Sobyanin, yavuze ko ari cyo gitero ari cyo kinini kurusha ibindi byigeze kugabwa kuri uwo mujyi hakoreshejwe ‘drones’.
Sobyanin yavuze ko icyo gitero cyangije uruganda rutunganya peteroli rwa Moscow ndetse n’inzu ituwemo n’abaturage. Mu gace kagari ka Moscow, Guverineri Andrei Vorobyov yavuze ko abantu babiri bahasize ubuzima abandi 20 barakomereka. Abapfuye ni umugabo w’imyaka 74 n’umugore w’imyaka 44.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko igihugu cye cyakoresheje ubwoko butandukanye bw’ibisasu bya misile na ‘drones’ muri icyo gitero, birimo misile zakozwe n’Abanya-Ukraine zizwi nka Flamingo na Pelican, hagamijwe kwibasira ibikorwa bijyanye n’ingufu n’ubwikorezi.
Zelenskyy yavuze ko ibyo bikorwa bigamije gushyira igitutu ku bukungu bw’u Burusiya, avuga ko ibigo byibasiwe ari byo bitera inkunga ibikorwa by’intambara.
Ku rundi ruhande, Perezida wa Ukraine yavuze ko igihugu cye cyakomeje no guhangana n’ibitero by’u Burusiya.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko ingabo zayo zahanuye ‘drones’ 1.110 za Ukraine hirya no hino mu gihugu, ndetse no hejuru y’ikirwa cya Crimea n’amazi yo mu Nyanja y’Umukara.
Sergei Sobyanin na we yavuze ko ‘drones’ 450 zari zerekeje i Moscow zarashwe mbere yo kugera mu kirere cy’uyu mujyi.
Iki gitero cyabaye mu gihe intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya ikomeje kurangwa n’ibitero by’indege zitagira abapilote.